#Children's Rights
Target:
gusaba ko ingingo ya 101 y'itegeko nshinga rya Repubulika y'Urwanda
Region:
Rwanda

gusaba ko ingingo ya 101 y'itegeko nshinga rya Repubulika y'Urwanda

Nyakubahwa Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Umutwe wa sena,

Nyakubahwa Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite,

Dushingiye ku burenganzira busesuye Abanyarwanda bahabwa n’ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ivuga ko abaturage ari bo basaba Inteko ishinga amategeko guhindura ingingo y’Itegeko nshinga yerekeye umubare wa manda Perezida wa Repubulika ashobora kwiyamamazaho,

Dushingiye kandi ku cyerekezo n’ibikorwa by’indashyikirwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, bikaba bimaze kugaragara ko Abanyarwanda bagikeneye ko akomeza kubayobora mu rugendo rugana ku cyerekezo afitiye u Rwanda ndetse no kurinda ibyiza byose tumaze kugeraho muri manda ebyiri azasoza mu mwaka wa 2017,

Tubandikiye nk’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruhuriye ku gikorwa kiswe “Turashaka Kagame 2017” dusaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yavugururwa hagakurwaho umubare ntarengwa wa manda z’Umukuru w’Igihugu kuko bimaze kugaragara ko idaha Abanyarwanda ubwisanzure bwo kwihitiramo gukomeza kuyoborwa n’Umukuru w’Igihugu bifuza igihe cyose babona ko bakimukeneye.

Turi urubyiruko rw'Abanyarwanda biganjemo abiga mu mahanga ndetse n'abiga muri Kaminuza n'Amashuri Makuru mu Rwanda, tukaba twifuza ko mwakumva ubusabe bwacu. Tubashimiye ubushishozi mubyakirana mukaduha urubuga rwo kuzitorera Nyakubahwa Paul Kagame ku neza y'urubyiruko n'iy'Abanyarwanda muri rusange.

Murakoze

GoPetition respects your privacy.

The kagame paul 2017 oyeeeeee petition to gusaba ko ingingo ya 101 y'itegeko nshinga rya Repubulika y'Urwanda was written by tuyishime gilbert and is in the category Children's Rights at GoPetition.