#Law Reform
Target:
Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Imitwe yombi
Region:
Rwanda

Urubyiruko rugizwe n'Abanyarwanda biga mu mahanga ndetse n'abiga muri Kaminuza n'amashuri makuru mu Rwanda bifuje kugeza ku Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda icyifuzo cy'uko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda yavugururwa bityo abanyarwanda bakabona ubwisanzure mu kwihitiramo Umukuru w'Igihugu bifuza batazitiwe n'umubare wa manda kugeza ubu zigarukira kuri ebyiri gusa.

Ibi kandi uru rubyiruko rurabiterwa n'uko rwifuza ko Nyakubahwa Paul Kagame yaha amahirwe abanyarwanda bakongera bakamutora kugira ngo akomeze kubayobora mu nzira no mu cyerekezo yatangije hagamijwe iterambere no kurinda ibikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi igahagarikwa n'ingabo zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

Uru rubyiruko rero rurasaba Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Imitwe yombi ko yatangiza byihuse ibikorwa byo kuvugurura iyi ngingo kugira ngo itazabuza Abanyarwanda kwishyira no kwizana mu kwishyiriraho ubuyobozi bubabereye.

Icyitonderwa:

Umuntu wese usinya iyi "petition" ashyigikiye ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ivugururwa hagakurwaho umubare ntarengwa wa manda za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Biteganyijwe ko gusinya "petition" bizarangira taliki 06/05/2015 hanyuma iyi baruwa igashyikirizwa inzego bireba ku mugaragaro taliki 17/05/2015 cyangwa se undi munsi wazamenyeshwa abo bireba mu gihe iyi taliki yaba ihindutse.

Nyakubahwa Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Umutwe wa sena,

Nyakubahwa Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite,

Dushingiye ku burenganzira busesuye Abanyarwanda bahabwa n’ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ivuga ko abaturage ari bo basaba Inteko ishinga amategeko guhindura ingingo y’Itegeko nshinga yerekeye umubare wa manda Perezida wa Repubulika ashobora kwiyamamazaho,

Dushingiye kandi ku cyerekezo n’ibikorwa by’indashyikirwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, bikaba bimaze kugaragara ko Abanyarwanda bagikeneye ko akomeza kubayobora mu rugendo rugana ku cyerekezo afitiye u Rwanda ndetse no kurinda ibyiza byose tumaze kugeraho muri manda ebyiri azasoza mu mwaka wa 2017,

Tubandikiye nk’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruhuriye ku gikorwa kiswe “Turashaka Kagame 2017” dusaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yavugururwa hagakurwaho umubare ntarengwa wa manda z’Umukuru w’Igihugu kuko bimaze kugaragara ko idaha Abanyarwanda ubwisanzure bwo kwihitiramo gukomeza kuyoborwa n’Umukuru w’Igihugu bifuza igihe cyose babona ko bakimukeneye.

Turi urubyiruko rw'Abanyarwanda biganjemo abiga mu mahanga ndetse n'abiga muri Kaminuza n'Amashuri Makuru mu Rwanda, tukaba twifuza ko mwakumva ubusabe bwacu. Tubashimiye ubushishozi mubyakirana mukaduha urubuga rwo kuzitorera Nyakubahwa Paul Kagame ku neza y'urubyiruko n'iy'Abanyarwanda muri rusange.

Murakoze

The Gusaba ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ivugururwa petition to Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Imitwe yombi was written by TurashakaKagame2017 Youth Campaign and is in the category Law Reform at GoPetition.